Titi Brown yavuze uko yarabayeho i Mageragere  menya ijambo Bamporiki yamubwiye agiye gutaha

Umubyinnyi Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown yavuze ko ubwo yajyaga gufungirwa i Mageragere yarinze agera kuri iyi gereza akishuna inzara kugira ngo yumve ko adasinziriye yaba arimo kurota.

Titi Brown yatawe muri yombi muri 2021 akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17, bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021.

Uyu mubyinnyi yaje gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo ariko ahita ayijuririra maze ku wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2023 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rumugira umwere.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru, Titi Brown yavuze ko umunsi wa mbere ajyanwa i Mageragere atabyiyumvishaga ahubwo yagize ngo arimo kurota.

Ati “Ntabwo nabyumvaga, ngira ngo abantu barayizi ya modoka ya RCS twagendagamo, navuye Sitasiyo ya Kicukiro kugera i Mageragere ndimo kunosha umubiri wanjye, mvuga ngo ntabwo ndyame ibi bintu birimo kumbaho koko?”

Yakomeje avuga ko akigerayo abagororwa bahise bamwakira, ndetse mu buryo busa no kumunnyuzura bamusaba ko yababyinira indirimbo ya Bruce Melodie n’iya Chris Eazy.

Ati “barambajije ngo ni wowe Titi Brown? Kuko hariya amakuru baba bayafite bumva Radio bakanareba Televiziyo ni byo bintu byemewe nta bwo telefoni zemewe cyangwa ibintu bifite ahantu bihuriye na Murandasi (Internet), baramfata bantereka ku meza, barambwira ngo ukatubyinira Ikinyafu (ya Bruce Melodie) n’Amashu (ya Chris Eazy), urumva urimo kubona abantu bambaye amaroza ari ibintu biteye ubwoba, narabyinnye da.”

Akigeramo kwiyakira byaragoranye kubera ko umutima we wabaga uri ku muryango kuko ari we wawukoreraga, ukarya ari uko yakoze.

Ati “nagezemo umutima wanjye wari uri ku muryango wa njye, naravuze nti se ko ari njye wakoreraga umuryango wanjye buri kimwe, barumuna banjye bigaga kubera njye, ndavuga nti Mana kubera iki njyewe? Nyuma y’uko untwariye mama ubuzima bwanjye bugiye kurangira gutya? Nibutse abantu ko namanukanye urupauro runsabira imyaka 25, ni yo batayigukatira ariko ihungabana uhura naryo ubwa ryo rirakwica mu mutwe.”

Ijoro rye rya mbere yavuze ko atigeze asinzira ahubwo yaraye arira. Ati “ijoro ryanjye rya mbere ntabwo nasinziriye, naraye ndira muri couvre-lit, noneho niragiza Imana ndavuga ngo Mana niba ari gutya wabishakaga, mpa imbaraga zo kwakira ibi bihe ngiye kunyuramo.”

Yavuze ko ikintu cyamugoye cyane ari ibiryo byo muri gereza ari byo bigori (impungure) kuko igifu cye kirobanura, byanatumye anarwara cyane ariko akaba ashimira cyane abantu bamubaye hafi cyane by’umwihariko umukobwa witwa Chance uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wamwohererezaga ibihumbi 50 byari buri kwezi.

Yaje kwiyakira noneho atangira no kujya yigisha abana bafungiyeyo kubyina, akaba ari n’umushinga afite wo kuzajya afasha abana bavuye muri gereza kubigisha kubyina bakabona ikintu gituma bahuga, gusa n’ubwo yakoraga ibyo byose iyo hasohokaga indirimbo nshya n’ubundi yarariraga bikamutera agahinda kuko yahitaga yibuka ko yari kuba ari mu kazi.

Titi Browan yavuze ko imyaka 2 yamaze muri Gereza byanamufashije kwegerana n’Imana, icyamufashije ni umupasiteri witwa Morodekayo ubayo wamubwiye ko we atajya ahanura ariko iyo arose inzozi ziba zo, amubwira ko yarose aburana kandi akarekurwa akagirwa umwere kandi ko nasohoka ari bwo azabona impamvu yo kumaramo igihe kingana gutyo, yabanje kugira ngo ni umutubuzi ariko abandi bamubwira ko niba ari ko yamubwiye akwiye gusenga bikaba impamo kuko ibyo avuze biba biba ari ukuri.

Avuga ko yagize amahirwe yo kuganira na Bamporiki Edouard na we urimo kugororerwa i Mageragere ndetse ko ikintu yamwigishije cyamusigaye ku mutima ari uko yamwigishije indangagaciro z’umunyarwanda.

Ati “ikindi cya mbere yanyigishije cyansigaye ku mutima ni uko yanyigishije indangagaciro z’umunyarwanda, abanza kumbwira icyo kuba umunyarwanda bisaba, erega buriya ntabwo wakunda igihugu utakizi, ntabwo bishoboka, turaganira anyereka inzira ngomba kunyuramo, ibyo nakora ni naho nakuye igitekerezo cy’uriya mushinga wo kwigisha kubyina abana bavuye muri gereza, mbese muri make icyo nakubwira muri rusange yanyeretse inzira, yampaye umurongo kandi nzawukurikiza.”

Ubwo yari atashye amaze kuba umwere, Bamporiki yaramubwiye ati “yarambwiye ngo ugiye kuba umuntu ukomeye. Ntaha yamfashe mu ntoki buriya ntabwo ajya akunda kuvuga amagambo menshi Bamporiki, naramusezeye kuko yari yambwiye ngo nugenda muhungu wanjye, yamfashe nk’umwana we.”

“Najyaga muserereza ngo wambyaye muri batisimu, wabyariye muri gereza, yankoze mu ntoki arambwira ngo ugiye kuba umuntu ukomeye, ni ryo jambo ryonyine yambwiye, arambwira ngo Imana ikurinde aho ugiye kandi natwe mudusengere tuzatahe turi amahoro.”

Titi Brown yavuze ko akigera hanze ibintu byamucanze cyane kuko yasanze byarahindutse harimo no gukoresha telefoni, kubona amatara ku mihanda yaka ibintu ataherukaga, kurya ibiryo bishyushye n’ibindi.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *