Ubushinjacyaha bwongeye kujurira mu rubanza rwa Tity Brown

Ibi bije nyuma y’aho Ubushinjacyaha bwongeye kujurira mu rubanza rwa Tity Brown waherukaga gutsinda akarekurwa.

Ku wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2023 Saa Yine n’igice za mu gitondo nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Ishimwe Thiery ahita afungurwa akimara gusomerwa, nyuma y’imyaka isaga ibiri yari afungiye muri Gereza ya Mageragere.

Titi Brown yari amaze imyaka 2 afungiye muri gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere.

Urubanza rwa Tity Brown rwasubitswe inshuro zirenga 6 bibabaza benshi bitewe nuko byavuzwe ko abamufungishije bashakaga kumuheza muri gereza.

Ishimwe Thierry, Umubyinnyi rukumbi wabashije guhindura imibyinire mu ndirimbo z’abahanzi nyarwanda, yatawe muri yombi tariki 10 Ugushyingo 2021, habura iminsi 3 ngo abyinire muri BK Arena mu gitaramo cyari cyazanye Omah Lay wataramiye abanyamujyi ku itariki 13 Ugushyingo 2021.

Tity Brown yari akurikiranyweho gusambanya umwana utaruzuza imyaka anamutera inda , gusa inda yaje gukurwamo.

Ibizamini byafashwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ibimenyesho bishingiye ku buhanga byifashishwa mu butabera (RFI) byagaragaje ko Tity Brown atari we wateye inda uyu mukobwa.

IGIHE

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *