Umuhanzikazi Butera Knowless yibarutse umwana wa gatatu

Umuhanzikazi Butera Knowless we n’umugabo we Ishimwe Clement nyiri nzu itunganya umuziki ya Kina Music bari mu byishimo nyuma yaho batangarije ko bibarutse umwana wabo wa gatatu.

Uyu mwana wa gatatu bibarutse aje nyuma yaho muri Mutarama 2021 aribwo bari bibarutse Ubuheta bwabo

Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hacicikana amakuru avuga ko uyu muhanzi yibarutse none bidatinze inkuru iranze ibaye impamo.

Knowless  mukugira icyo atangaza ku byamuvugwagaho yavuze ko atahishe ko yibarutse umwana “kuko ntawigeze abimubaza”. Avuga ko amafoto yashoboraga kugaragaza ko akuriwe, atigeze ayerekana kuko yagumye hagati y’imiryango.

Uyu muryango umaze kugira abana batatu n’umwe mu miryango y’ibyamamare ibanye neza, cyane ko bakunda kugaragarizanya urukundo rwabo kuburyo ubona ko baryohewe n’ubuzima bwo kuba bibanira nk’umugore n’umugabo cyane ko bafatanya mu bikorwa bya muzika umunsi kuwundi.

Butera Knowless yateye imitoma ikaze umugabo we Ishimwe Clement wagize  isabukuru -

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *