Umukinnyi wa sinema Arnold Schwarzenegger yakoze impanuka

Arnold Schwarzenegger, yakoze impanuka y’imodoka ubwo yari mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi mpanuka yakozwe n’imodoka enye zagonganye ku mugoroba wo ku wa Gatanu. Ntibyigeze bitangazwa niba yaba yatewe n’ubusinzi cyangwa se ubundi burangare.

Amashusho yakwirakwiriye agaragaza imodoka nini ya SUV iri hejuru y’izindi ebyiri mu masangano y’ahitwa Brentwood. Agaragaza Schwarzenegger ahagaze hafi aho.

Ku rundi ruhande, TMZ yatangaje ko Schwarzenegger ariwe wakoze amakosa mu muhanda, ko iyo modoka ya SUV yuriye izindi nto za Sedan ari ye.

Schwarzenegger yari atwaye Yukon SUV ubwo yuriraga Toyota Prius n’indi Porsche Cayenne.

Umugore wari utwaye Prius yakomeretse ku mutwe, ahita ajyanwa kwa muganga. Bivugwa ko Schwarzenegger yagumye aho impanuka yabereye, agafata na nimero z’uwakomeretse ku buryo yakomeje gukurikirana uko amerewe.

Schwarzenegger usibye kuba ari Umukinnyi wa filimi w’ikirangirire ku Isi, yigeze no kuba Guverineri wa California.

Umuvugizi wa Schwarzenegger yatangaje ko uyu mugabo nta kibazo yagiriye muri iyo mpanuka.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *