Visi Perezida wa As Kigali n’umutoza Cassa Mbungo beguye

Aba bombi beguye ku wa Gatatu, tariki 29 Ugushyingo 2023 nyuma y’inama yahuje abakinnyi na bamwe mu bayobozi b’iyi kipe.

Muri iyo nama abakinnyi bagaragarije ubuyobozi ko ikibazo gikomeye bafite atari ibirarane by’amezi abiri y’imishahara ko ahubwo batagishaka umutoza kuko abafata mu buryo batishimiye.

Ni ku nshuro ya kabiri ubuyobozi bwa AS Kigali bwari busabye uyu mutoza kwegura nyuma y’amezi asaga ane yongereye amasezerano y’umwaka.

Cassa Mbungo yemeye kwegura ndetse yamaze gushyikiriza ubuyobozi bwa AS Kigali ibaruwa.

Muri rusange, nyuma yigenda rya Perezida Shema Fabrice mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, AS Kigali yagowe cyane n’ubuzima bwiganjemo ubukene ndetse amakuru avuga ko uyu mugabo yasabwe kugaruka akababwira ko ubu ahuze ariko ashobora kuzaza umwaka utaha wa 2024.

 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *