Wa mukarani wabaye ikimenyabose kubera video bamufashe asunika ingorofani bitumye ahindurirwa ubuzima.

Hagenimana Samuel asanzwe ari umukarani akorera mu gace ka Nyabugogo no mu Mujyi wa Kigali ku isoko rya Nyarugenge. Ni umugabo ufite imyaka 28 akagira umugore n’abana babiri.

Ubwo uyu mugabo amashusho ye yakwirakwiraga kumbuga nkoranyambaga akagera hose kwisi,besnhi mubabonye aya mashusho bakozwe ku mutima nuyu mukarani, aho bashimye umurava ku kazi ke ndetse benshi bagatugurwa nuburyo asunika ingorofani mu modoka rwagati ndetse zimwe akazinyuraho yiruka cyane atwaye imitwaro iremereye.

Amakuru  yatohojwe nuko  basanze uwafashwe amashusho ari Hagenimana Samuel w’imyaka 28 bazi ku izina rya ‘Tabi’, akaba umugabo w’umugore n’abana babiri. Yafashwe ayo mashusho arimo kumanuka mu muhanda uva mu Mujyi wa Kigali rwagati wekekeza ku Muhima, ahazwi nko Kuri Yamaha.

Nyuma yiki gikorwa ONOMO Hotel ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yemereye uyu mugabo kuba yahatemberera ndetse akaba yanararamo mu mpera z’icyumweru ku buntu, byose kubera umurava yagaragaje mu kazi.

Nyuma y’amasaha make ubwo buyobozi bw’iyo hoteli butangaje ko burimo gushakisha uwo mugabo, bunasaba ubufasha ku muntu wese kugira uruhare mu kumushakisha, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri bwatangaje ko nomero ze zamaze kuboneka ndetse baza kumuhamagara bakavugana na we uyu munsi.

Ubuyobozi bwa Onomo Hoteli Kigali bwagize buti: “Mwakoze mwese ku bitekerezo byanyu n’inyunganizi mwatanze. Twamaze kubona nomero y’uriya mugabo ndetse turamuhamagara uyu munsi.”

Abenshi mu batanze ibitekerezo bashimiye ubuyobozi bwa Onomo Hotel bwagennye ikiruhuko ariko bakifuza ko yashakirwa akazi ako ari ko kose muri iyo hoteli n’ahandi kuko ari byo byamuhindurira ubuzima kurushaho. Hari n’abatanze igitekerezo cyo kongera amafaranga kuri icyo kiruhuko, kugira ngo ibyishimo bye by’igihe azamara muri hoteli bitazarangirana no kuyitera umugongo.

Uyu mukarani Yavuze ko akomoka mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, akaba yarageze mu Mujyi wa Kigali mu myaka 10 ishize ubwo yari afite imyaka 18 y’amavuko.

Yatangiye gushakisha ubuzima mu mihanda ya Kigali, ahereye ku gukora muri resitora ikindi gihe agacuruza isambusa zikozwe mu birayi zizwi ku izina ry’ “Ibiraha” azenguruka mu mihanda itandukanye.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *