Aime Uwisize wasibishije igishushanyo cya Jay Polly yavuze impamvu yatumye abikora.

Umuyobozi w’umudugudu w’Umushumbamwiza aho iyo foto yari iherereye mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru  yasobanuye impamvu yatumye gisibwa.

Igishushanyo cya Jay Polly cyasibwe kw’itegeko ry’umukuru w’umudugudu Abantu bakaba bababajwe cyane aho byagaragariye ku mbuga nkoranyambaga bamagana isibwa ry’igishushanyo cya Jay Polly cyari cyaratumye umuhanda umwitirirwa.

Igishushanyo cya Jay Polly cyari i Kanombe mu karere ka Kicukiro cyasibwe nyuma y’iminsi mike cyari kimaze gishushanyijwe.

Hashize iminsi hacicikana amafoto y’igishushanyo kiriho ifoto ya nyakwigendera Jay Polly cyari cyarashyizwe ku muhanda uherereye mudugudu w’Umushumbamwiza mu kagari ka Kanombe Umurenge wa Kanombe ho karere ka Kicukiro, ubu cyamaze gukurwaho n’ubuyobozi bw’uwo mudugudu.

Aime Uwisize umuyobozi w’umududu , watanze itegeko ryo gusiza iki gishushanyo cya Jay Polly akabikora ku bufatanye na Gitifu w’Akagari ka Kanombe, mu Kiganiro yagiranye n’umunyamakuru  yatanze impamvu nyamukuru yatumye gisibwa.

Yagize ati “Impamvu rero twebwe twafashe gahunda yo kugisiba, ubundi icyapa cyose cyagenewe kujya nk’ahantu runaka bagisabira uburenganzira umujyi wa Kigali. Ariko noneho iyo bagiye gushyiraho kiriya cyapa baraza natwe bakatubwira nk’umuyobozi w’umudugudu”.

Rwigema wari warashushanyije iki gishushanyo cya jay polly.

Yakomeje agira ati: “Icyo gihe nanjye nkamenya ngo iki cyapa kiraha ni icya runaka bigenze gutya gahunda zose za Leta ngomba kuzimenya. Rero kiriya cyapa bagishyira hariya twayobewe uwakihashyize ntitunamuzi nu’wakizanye, ntituzi n’uwagishushanyije, twakibonye bacyometse ku gikuta cy’umuturage bitubera ikibazo ni yo mpamvu twagisibye”.

Umunyabugeni Rwigema we amaze guhanga iki gishushanyo yari yatangaje ko urukuta rw’inzu cyari kiriho yari yabanje kubisabira uburenganzira ba nyiri nzu. Ibi bitandukanye n’ibyo uyu muyobozi yakomeje avuga kuko yashimangiye ko ba nyiri inzu ubwabo batamenye uko cyashyizweho.

Ahari ifoto ya Jay Polly uko hasigaye hasa nyuma yo kuyisiba.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *