Amerika: Cyera kabaye urukingo rwa SIDA rwaba rugiye kuboneka

Abantu 56 nibo bagiye kugeragerezwaho urukingo rwa SIDA ni nyuma y’ubushakashatsi bumaze iminsi bukorwa na kompanyi y’Abanyamerika Moderna iherereye muri Leta ya Massachusetts muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, ikora ibijyanye n’imiti ikaba ari n’imwe   mu zakoze inkingo z’icyorezo cya COVID-19, ibi bibaye nyuma yaho abantu bari bamaze iminsi bijujuta bavuga ko abashinzwe ubuzima bahugiye ku cyorozi cya COVID-19 bakibagirwa izndi ndwara zirimo na SIDA isanzwe ihitana abantu benshi.

Hari hashize  igihe kitari gito hakorwa ubushakashatsi kuri uru rukingo, iyi kompanyi ikomeza ivuga ko ntagihindutse doze ya mbere izatangwa ejo ku wa 19 Kanama 2021, igahabwa bmwe mu bakorerabushake basanzwe bafite agakoko gatera SIDA bemeye gukingirwa ku bushake , bari hagati y’imyaka 18 na 56.

Amakuru dukesha Imvaho nshya nayo yahinduye mu kinyrwanda ivuga ko icyiciro cya mbere cy’iri gerageza ni icyo kureba uburyo umubiri wakira uru rukingo; ingaruka rushobora kugira. Gusa ibizava muri iri gerageza ntakuka bizagaragazwa mu 2023. Nyuma yaho kandi mbere y’uko urukingo ruhabwa ababana n’agakoko gatera SIDA ruzabanza kunyuzwa mu nzego nyinshi zitandukanye rusuzumwa kugira ngo rubone kwemezwa burundu nk’uko bigenda no ku zindi nkingo.

Abatuye isi bakaba bategereje ibizava muri iri geragezwa ry’uru rukingo dore ko atari ubwa mbere urukingo rwa HIV rugeragejwe n’abashakashatsi batandukanye, hambere byagiye bikorwa ariko nta musaruro byatanze. Abahanga mu nzego z’ubuzima barimo Dr Elisha Osati wo muri Tanzaniya ( hamwe mu higeze kugeragerezwa urukingo) waganiriye n’ikinyamakuru The Citizen, bavuga ko uru rukingo nirutanga umusaruro Isi izaba ibonye icyerekezo gishya kandi imbaraga nyinshi zashyirwaga mu guhangana n’iki cyorezo zizajyanwa mu bindi bikorwa byihutirwa zikenewemo.

Iyi kompanyi ya Moderna ikaba igeze kuri uru rwego rwo kugerageza urukingo rwa HIV yifashishije uburyo bw’ubuhanga bwakoreshejwe mu gukora inkingo za koronavirusi bwa mRNA.

Indwara ya SIDA ni imwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye , ubushakashatsi bwasowe na Global HIV and Aids bwatangajwe mu mwaka wa 2019 bwerekana ko nibura abantu  miliyoni 38 babana n’agakoko gatera SIDA .

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *