Miss Mutesi Jolly yagiranye ibiganiro na Diamond Platnumz

Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly uri mu gihugu cya Tanzania yahuye n’icyamamare muri muzika Diamond Platnumz.

Nyampinga,Mutesi Jolly yasuye ibiro bya Wasafi yakirwa n’umuyobozi wa Wasafi records Diamond Platnmuz wubashywe mu muziki muri Afurika.

Miss Jolly Mutesi n’umwe mu bahawe inshingano zo gutegura irushanwa rya Miss East Africa, ndetse we na bagenzi be bafatanyije, kuwa 16 Kamena uyu mwaka, bakiriwe mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania aho bagiranyeibiganiro n’abayobozi batandukanye.

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2016 iyi nkuru yayitangaje aciye kurukuta rwa Twitter aho yavuze ko yagiranye ibiganiro na kiriya cyamamare gikomeye.

Yagize ati “Kuri iki gicamunsi twagize uruzinduko mu biro by’umuhanzi mpuzamahanga akaba n’Umuyobozi mukuru wa Wasafi Media Diamond Platnamz.Twaganiriye ku mikoranire muri Miss East Africa ya 2021-2022.Twishimiye ko mwaduhaye ikaze kandi twiteguye imikoranire inoze.”

Jolly Mutesi akomeje kwerekeza muri Tanzania, aho ari mu bikorwa bitandukanye byo gutegura iri rushanwa rya Miss East Africa. Amatariki rizatangiriraho ntabwo aratangazwa.Miss Jolly Mutesi ni Umuyobozi wungirije w’iri rushanwa unakurikiranira hafi ibikorwa byaryo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *