AS Kigali yabonye umutoza mushya

Umunya-Uganda Mike Mutebi, kaba yarahoze atoza KCCA, yagizwe umutoza mushya wa AS Kigali, aho azungirizwa na Jackson Mayanja mu myaka ibiri iri imbere.

Tariki ya 19 Mutarama 2022 Kuri uyu wa Gatatu,  ni bwo Mike Mutebi yahawe amasezerano na AS Kigali mu muhango wabereye mu Bugesera.

Jimmy Mulisa wayisigaranye by’agateganyo, yasabye ko ukwezi kumwe impande zombi zari zemeranyijwe kwashyirwaho akadomo ku wa 23 Mutarama.ibi bikaba byatumye Mike Mutebi ukomoka muri Uganda nta kipe yari afite kuva atandukanye na KCCA FC muri Werurwe 2021,bikaba byatumye habwa amasezerano yo gutoza AS Kigali.

Uyu mutoza  yavuzwe muri Kiyovu Sports ariko ntiyahabwa akazi mu gihe kandi yanze gutoza Ikipe y’Igihugu ya Uganda.Umukino we wa mbere muri AS Kigali ni uwo izahuramo na APR FC mu mpera z’icyumweru ku munsi wa 14 wa Shampiyona.AS Kigali yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1 kuri uyu wa Gatatu, iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 23.

Mu kiganiro cyabaye nyuma y’uyu mukino, Shema Fabrice uyobora iyi kipe yagize ati “Guhera uyu munsi AS Kigali iraba ifite umutoza mushya. Mike Mutebi na Jackson Mayanja umwungirije. Bafite amasezerano y’imyaka ibiri. Bazadusangiza ku bunararibonye bafite mu gutwara ibikombe.”

Perezida wa AS Kigali yashimiye kandi Jimmy Mulisa wemeye gutoza iyi kipe mu gihe cy’ukwezi ubwo Nshimiyimana Eric na Mutarambirwa Djabil wari umwungirije bari birukanywe mu Ukuboza 2021.

Mu mikino ine Mulisa yatojemo AS Kigali, yatsinze ibiri ya Mukura Victory Sports na Bugesera FC, anganya umwe na Gasogi United igitego 1-1 mu gihe yatsinzwe uwa Rutsiro FC ibitego 2-1.

KCCA coach, six starters out of AS Kigali clash | The New Times | Rwanda

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *