Bitunguranye Perezida wa Olempike y’u Rwanda yeguye. Inkuru irambuye>>

Uwahoze ari Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda Uwayo Théogene yeguye, atangaza byatewe no kutumvikana n’abo bafatanyije kuyobora

Tariki 08/05/2021 ni bwo Uwayo Théogene yari yatorewe kuba Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, aho yari asimbuye Amb. Munyabagisha Valens wari umaze kwegura.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Uwayo Théogene yamaze kwegura ku mwanya wa Perezida, aho mu ibaruwa yanditse yavuze ko yeguye “Kubera impamvu yo kudahuza imibonere na bamwe mu bagize Komite Nyobozi ya Komite Olempike y’u Rwanda ku bijyanye n’imiyoborere yayo”

Perezida wa Komite Olempike yeguye nyuma y’ifungwa ry’abari abakozi bayo babiri aho bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha impapuro mpimbano no gukoresha icyenewabo, bifitanye isano n‘imikino ya Commonwealth u Rwanda ruheruka kwitabira, yabereye mu mujyi wa Birmingham mu Bwongereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *