Gentil Gideo yabaye umunyamakuru wa Kiss FM asimbura Nkusi Arthur (AMAFOTO)

Ubwo hari tariki ya 23 Ukuboza nibwo Nkusi Arthur yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ko tariki ya 24 Ukuboza ari wo munsi wa nyuma we kuri Radio ya Kiss FM.Arthur Nkusi akaba yarakoranaga na Sandrine Isheja mu kiganiro cya mu gitondo cya “Kiss Breakfast”.

Iki gitangazamakuru kibinyujije ku rukuta rwacyo rwa facebook kikaba cyantangaje ko umusimbura wa Arthur Nkusi uzajya ukorana na Isheja Sandrine Butera, banatangiranye uyu munsi ari Gentil Gedeon Ntirenganya.

Yagize iti “Waramutse! Waramutse! Dufatanye guha ikaze Gentil Gedeon tuzajya tubana mu kiganiro Kiss Breakfast hamwe na Sandrine Isheja.”

Gentil Gedeon ni umunyamakuru ufite uburambe mu itangazamakuru, yakoreye Radio ya KT Radio yamazeho igihe, akaba yaramenyekanye cyane mu kiganiro, “Inyanja Twogamo”.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *