Gicumbi: Umuforomo arashinjwa kurangarana umurwayi yagiye gutereta

Mu kigo nderabuzima cya Muko umuforomo wari ku izamu rashinjwa kujya gutereta umukobwa wari waje kurwaza undi murwayi, bigatuma umugore wari ku nda arangaranwa kugeza abyaye umwana upfuye.

Tariki 20 Nzeri 2021 Mu gitondo cyo kuwa Mbere , ahagana saa moya  nibwo hazindutse havugwa amakuru y’umugore wabyaye umwana upfuye, bivugwa ko umuforomo wari kumwitaho atabonetse kuko yari yararanye n’umukobwa.

Amakuru atangazwa avuga ko ubwo uyu mubyeyi yari yaje kuri icyo Kigo Nderabuzima yaje kubyara, yakomeje gutaka aribwa n’inda ariko uyu wagombaga kumwitaho muri iryo joro akaba yari yajyanye n’umukobwa wari waje kurwaza undi murwayi mu cyumba bakikingirana kugeza ubwo batabazwaga ntibabyiteho.

Ndayambaje Felix Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, yameje aya makuru asaba abakozi bose kujya bita ku kazi cyane cyane igihe hari ibyashyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Yagize ati “Ubu uyu mugore yatashye, umuforomo ukurikiranweho uburangare amaze kujya mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri Sitasiyo ya Rutare ngo bikurikiranwe. Ku bakozi tugomba kunoza serivisi ku muntu uje atugana kandi gukurikiranira hafi ibyo dukora n’igihe turimo kubikora cyane ibyashyira ubuzima bw’umuntu mu kaga, ku muryango wabuze umuntu wo twifatanije nabo mu kubura uwo mujyambere, kandi tubizeza ko ubutabera buzakora akazi kabwo neza hagakurikizwa amategeko ahagaragaye amakosa agahanwa.”

Nyuma yibi umuforomo ushinjwa iri kosa yatawe muri yombi,naho umubyeyi wagize iki kibazo yasezerewe ataha mu rugo.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *