Guinée hagaragaye Virus shya ifite ubukana nk’ubwa Ebola

Mu gihugu cya Guinee hagaragaye virus shya ifite ubukana nku bwa virus ya Ebola,iyo Virus ikaba yitwa ‘Marburg’ Ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku buzima OMS,ryatangaje ko ku nshuro ya mbere muri Afurika y’Iburengerazuba muri Guinée, habonetse virus ya ‘Marburg’ iri mu muryango umwe n’uwa Ebola, kandi ikandura vuba ndetse ikica nkayo.

Kunshuro yamabere iyi Virus igaragara yabonse mu gihugu cy’Ubudage mu 1967 ndeste yongera no kuboneka muri serbia

ahao rereo ibonekeye muri iki gihugu cya Guinee ikaba imaze kwica umuntu 1 iyi virus ikaba yaraboneste mu Karere ka Gueckedou gaherereye mu majyepfo ya Guinée, hahana imbibi na Liberia ndetse na Côte d’Ivoire.

Dr Matshidiso Moeti uhagarariye OMS mu karere ka Afurika y’Iburengerazuba yagize ati “Hari ibyago byinshi by’uko virus ya Marburg ishobora gukwirakwira ikagera kure cyane, bivuze ko tugomba gukora ibishoboka byose tukayihagarika.”

Iyi Virus ya Marburg yandura ku kigero cyo hejuru ndetse ikandurira mu matembabuzi nk’amaraso, amacandwe, amarira, ibyuya, ibirutsi n’ibindi. Ukoze ku murambo w’uwishwe nayo na we ashobora kuyandura.

Umuntu ashobora kandi kwanduzwa no gukora ku nyamaswa zirwaye cyangwa zapfuye zifite iyo ndwara, cyane cyane uducurama, inkende n’izindi.

Ibimenyetso biranga iyi ndwara harimo kugira umuriro mwinshi, kuribwa umutwe, kubabara mu mikaya, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu,ikindi nuko ibimenyetso byayo bishobora kugaragara hagati y’iminsi 2 ndetse n’iminsi 21

Umuryango wa bibumbye ushinzwe kwita ku buzima utangaza ko 50% kandi nta muti wakorewe iyi virus uhari nta n’urukingo iragira kugeza ubu, ariko kubera inshuro yagiye isakara ku Isi, ivurwa binyuze mu bimenyetso kandi bamwe mu bayirwaye bagakira.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *