Hanze ya Kigali Uturere 27 twamaze guhabwa inkingo za Covid-19.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), kiratangaza ko kuri ubu uturere twose two hanze ya Kigali uko ari 27 twamaze guhabwa inkingo za Covid-19.

Mu ntara hafi ya zose hari kubera igikorwa cyo gukingirwa Covid-19 hakingirwa abafite nibura kuva ku imyaka 30 kuzamura hamwe n’ibindi byiciro by’abakingirwa hatitawe ku myaka nk’abatwite, abonsa n’abafite uburwayi karande bacikanwe, bikaba birimo gukorwa muri gahunda yishwe ‘KingiraURwanda’.

Iyi gahunda yo  gukingira abaturage mu bice byose bigize igihugu bije nyuma yuko mu Mujyi wa Kigali abasaga 90% bamaze guhabwa byibuze dose imwe y’urukingo rwa Covid-19, nka hamwe mu hantu hahurira abantu benshi, mu rwego rwo gukumira no kwirinda ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo.

I gihugu cy’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi muri gahunda yo gushaka inkingo kugira ngo abaturage barwo bakomeze kugenda bakingirwa uko zibonetse, bityo barusheho kugira ubudahangarwa kuri icyo cyorezo kimaze igihe kirenga umwaka cyibasiye isi.

Kubera imbaraga Leta y’u Rwanda ishyira mu kurinda no gukingira abaturage bayo Covid-19, umuturage wo mu Rwanda ari mu baturage bo mu bihugu bike byemerewe gukora ingendo mu bihugu byo ku migabane itandukanye badahawe akato, nk’uko bigendera benshi ku buryo harimo n’abatemerewe kurenga ibihugu byabo kugira ngo byajye ahandi, bitewe n’uburyo iwabo bacyibasiwe na Covid-19.

Nubwo imibare yabahabwa urukingo iri kugumya kuzamuka Minisiteri y’Ubuzima irasaba Abanyarwanda n’abarutuye kutadohoka ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko gukingirwa bidakuraho ko umuntu ashobora kwandura cyangwa akanduza abandi.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *