Ibyo wamenya kuri MUKENGELE Chritian umukinnyi wa Police FC ufite impano idasanzwe

MUKENGE LE chritian ni umukinnyi wazamukiye muri centre y’i Gikondo yitwa Top Guys football academy. Yaje kuva muri iyi centre yerekeza mu ikipe ya Interforce FC yo mu kiciro cya kabiri ifatwa nk’akademi ka Police FC, akigera muri Interfoce FC yagaragaje ubuhanga budasanzwe ku ikubitiro aza gushimwa n’umutoza wa Police FC HARINGINGO Fransis, umutoza amaze kubona ubuhanga bwe yabonye ari umukinnyi utanga ikizere asaba abayobozi ko yaza akajya akora imyitozo mu ikipe nkuru, yagiye amuha amahirwe atandukanye mu mikino ya gishuti biza kurangira amuzamuye mu ikipe nkuru.

Akimara kuzamurwa mu kiciro cya mbere ntabwo yabonye umwanya wo gukina kubera abakinnyi bakomeye bari bahanganiye umwanya, amakipe menshi yatangiye kumurwanira ngo abakinire nk’intizanyo aza kwegukanwa n’ikipe ya Bugesera fc.

Akimara kugera mu ikipe ya Bugesera FC ntiyatinze kwerekana ubuhanga bwe kuko ari umwe mu inkingi za mwamba ikipe yagenderagaho akaba yaranabafashije kwitwara neza mu mwaka w’imikino 2020-2021. Byaje no kumuha amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu yabaterengeje imyka 23 yagombaga kwitabira CECAF yaje gusubikwa kubera icyorezo cya Covid 19.

Nyuma yaho MUKENGELE Christian yerekaniye ko ari umwe mu bakinnyi bakomeye bakina bugarira Police FC yafashe umwanzuro wo kumugarura kugira ngo azabafashe mu mwaka w’imikino 2021-2022 dore ko amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda yifuzaga kumusinyisha . Akaba ari umwe ba kinnyi bakiri bato bitezweho gutanga umusaruro mu mwaka w’imikino 2021- 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *