Jose Chameleone ubuzima bwe bwongeye gusubira mukaga

Mu minsi yashize mu mpera za Kanama 2021 nibwo uyu muhanzi yari arwariye mu bitarabo bya Nakasero mu Mujyi wa Kampala, uyu muhanzi basanze afite ikibazo cy’umwijima ndetse n’urwagashya byose byaturutse mu kunywa inzoga.

Nyuma yaje koroherwa arasezererwa arataha ariko ubu akaba yongeye kuremba aho ibinyamakuru byo muri Uganda birimo Blizz.co.ug bitangaza ko gahunda ikurikiyeho ari ukujya kwivuza hanze ya Uganda.

Nubwo jose hataramenyekana igihugu azajya kwivurizamo, agomba kubagwa Urwagashya rwe rwangiritse rukaba rwasimbuzwa.Chameleone ngo uko umunsi ushira niko uburwayi bwe bukomeze kugenda bumuzahaza, uretse urwagashya n’umwijima, ngo yanangiritse n’inyama zo mu nda byose byaturutse ku kunywa inzoga nyinshi.

Uyu muhanzi yakunzwe bikomeye muri aka karere k’iburasirazuba amenyekana mu ndirimbo zitandukanye zirimo Shida za Dunia’, ‘Bayuda’, ‘Vumilia’, ‘Valu Valu’ n’zindi nyinshi.

Jose Chameleone - YouTube

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *