Kera kabaye Igikombe cy’Amahoro kigiye kongera gukinwa

Nyuma y’imyaka ibiri  Igikombe cy’Amahoro mu Rwanda kitaba kubera icyorezo cya Covid-19, kigiye kongera gukinwa.

Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Muhire Henry, yavuze ko mu gihe cya vuba basohora gahunda y’uburyo icyo gikombe kizakinwa.

Yagize ati “Igikombe kirahari. Icyo dutegereje gutangaza vuba aha, ni igihe Igikombe cy’Amahoro kizatangirira kuko bifite inzego bigomba kunyuramo, bikemezwa na komite ya FERWAFA, ariko vuba aha turaba twabishyize ahagaragara.”

Ubuyobozi bwa FERWAFA buvuga ko nta gihindutse, nyuma y’imikino y’ibirarane ya shampiyona irimo gukinwa, aribwo hazashyirwa ahagaragara gahunda yose y’imikino y’igikombe cy’amahoro.

Ikipe ya As Kigali niyo iheruka gutwara Igikombe cy’Amahoro giheruka gukinwa mu mwaka w’imikino wa 2018-2019, itsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1, ku itariki ya 4 Nyakanga 2019, mu gihe umwaka w’imikino wa 2019-2020 utararangiye na 2020-2021, wakinwe mu buryo budasanzwe byose kubera icyorezo cya Covid 19, icyo gikombe nticyakinwa.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *