Umuhanzi The Ben mugahinda gakomeye

Inkuru y’urupfu rw’umubyeyi wa The Ben na Green P yamenyekanye mu ijoro ryo ku ya 18 Kanama rishyira ku ya 19 Nyakanga 2023. Nk’uko abo mu muryango we ba hafi babitangaje.

Aba bahanzi bombi, amakuru y’urupfu rwa se, avuga ko yazize uburwayi yari amaranye iminsi mike, akaba yitabye Imana ku myaka 65.

Uyu mubyeyi, bivugwa ko ku Cyumweru gishize aribwo yafashwe n’uburwayi, ajyanwa ku bitaro bya Masaka gukurikiranwa n’abaganga ari na ho yaguye.

The Ben mu 2018, ubwo yari mu kiganiro kuri televiziyo ya NTV muri Uganda, yabajijwe ikintu atinya mu buzima bwe, asubiza ko ari ukumva inkuru y’uko umubyeyi we atakiri mu Isi y’abazima.

Urupfu rwa se wa The Ben, rubaye nyuma y’uko mu mwaka ushize hacicikanye amakuru ku mbuga nkoranyambaga uyu mubyeyi avuga ko atabanye neza na The Ben ndetse ko amakuru menshi y’ibyo umuhungu we akora abimenya abibwiwe n’abantu.

Yanavuze ko amakuru y’uko agiye gukora ubukwe na Uwicyeza Pamela kugeza ubu wabaye umugore wa The Ben mu buryo bw’amategeko, ntayo yari azi uretse kubyumvana abantu.

Ku wa 31 Ukwakira 2022 nibwo The Ben na Uwicyeza basezeranye imbere y’amategeko kubana akaramata, nyuma yo kumwambika impeta.

Iyi nkuru y’akababaro kuri uyu muryango w’abahanzi yasanze The Ben ari muri Afurika y’Epfo mu gihe Green P benshi bazi muri Hip Hop nyarwanda amaze igihe abarizwa mu Mujyi wa Dubai aho yabonye akazi muri Mata 2021.

 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *