Umukecuru w’imyaka 70 yibarutse umwana nyuma y’imyaka 45 yarabuze urubyaro

Byafashwe nk’igitangaza nyuma y’aho umukecuru w’imyaka 70 witwa Jivunben Rabari n’umugabo we w’umukambwe umurusha imyaka itanu bibarutse umwana w’umuhungu.

Uyu mukecuru w’imyaka 70, umugabo we yitwa Malhdari akaba afite imyaka 75. Bombi batuye mu cyaro cya Mora mu gace kitwa Gurujat mu gihugu cy’u Buhinde.

IVF ni ikoranabuhanga rifasha ababyeyi bafite ibibazo byo kuba badasama mu buryo busanzwe aho umugore ategurwa, agahabwa imiti kugira ngo amagi ashobora kuvamo umwana aboneke. Nyuma yo kuboneka avanwa mu mubiri we agashyirwa muri Laboratoire. Nyuma yaho ahuzwa n’intanga z’umugabo, agasubizwa muri nyababyeyi y’umugore, umwana agatangira kwirema mu nda nk’ibisanzwe akagenda kura mbese umugore agatwita muri rusante ari nako byagenze kuri uyu mucekuru w’imyaka 70.

Iyo hifashishijwe ubu buryo kugira ngo umugore atwite bisaba ko akurikiranwa cyane kugira ngo iki gikorwa kibashe gutanga umusaruro. Jivunben Rabari w’imyaka 70 wari ugiye gusaza atabyaye, amakuru avuga ko ari we wasabye umugabo we nawe w’umusaza rukukuri ko bajya kugerageza uburyo bwa IVF bakareba ko babona umwana none Imana yarabasubije ubu bafite ikibondo bakaba baribarutse mu kwezi gushize

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *