Umutoza watoje Real Madrid niwe wamaze gusinyira Simba Sport Club kuyitoza imyaka 2.

Pablo Franco Martin ukomoka muri Espagne yamaze gusinyana amasezerano yo gutoza Simba Simba Sport Club yo muri Tanzania,yo masezerano akaba anagana  n’imyika 2 ayitoza.

Simba Sport Club yari imaze igihe iri gushaka umutoza mushya nyuma yo gutandukana n’uwayitozaga ariwe Didier Gomes da Rosa ukomoka mu Bufaransa.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu ni bwo Simba Sport Club yatangaje ko yamaze gusinyisha Pablo Franco Martin ukomoka muri Espagne.

Simba appoints former Real Madrid assistant coach and Getafe Manager as  Head Coach

Martin wasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Simba, yungirije Julen Lopetegui muri Real Madrid.Pablo Franco Martin wavutse mu 1980, abaye umunya- Espagne wa kabiri uje gutoza muri Tanzania mu myaka ya vuba, nyuma ya Zeben Hernandez waje muri Azam FC mu 2016.

Uyu mutoza ugomba gufasha ikipe ya Simba Sport Club kwegukana igikombe cya CAF Confederation Cup, yatoje amakipe atandukanye muri Espagne harimo, ikipe ya kabiri ya Getafe yatoje kuva 2014/15 atoza Getafe nkuru 2015, Mu 2018 yerekeza muri Real Madrid ariko ari umutoza wungirije. Kuri ubu Pablo Franco Martin aje muri Simba avuye mu ikipe ya Qadsia Sporting Club yo muri Kuwait aho yari ayimazemo hafi imyaka ibiri

Official: Simba Appoint New Head Coach - iDiski Times

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *