Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore yashyize ahagaragara abakinnyi azifashisha mu gushaka itiki y’igikombe cy’isi

Nyuma yaho ikipe y’igihugu  y’abagore yabaterengeje imyaka 20 ikomeje mu kiciro gikurikira mu gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera mu gihugu cya Costa Rica muri 2022, kubera ko  ikipe ya sudan yepfo byagombaga guhura yikuye mu irushanwa bigatuma iyi kipe y’abatarengeje imyaka 20 ihita ikomeza mu kindi kiciro , umutoza wiyi kipe Nyinawumuntu Grace  akaba yahamagaye abakinnyi 36 bagiye kwitegura iyi mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi.

Ku ikubitiro uRwanda rukaba ruzahura n’igihugu cya Ethiopia mu kiciro gikurikira mu kwezi gutaha kwa Nzeri. Umukino  ubanza  ukaba utegenyijwe kuba hagati yitariki ya 23 na 24 z’ukwezi kwa cyenda 2021 ukazabera mu Rwanda, naho umikino wo kwishyura  ukazabera muri Ethiopia hagati y’itariki ya 7 na 8 mu kwezi kwa cumi 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *